Uko wahagera

Ku "Bushake" ni Ikibazo Cyangwa Igisubizo mu Rwanda?


Kuva mu mwaka ushize wa 2016 mu Rwanda harabarurwa ababarirwa mu majana batakiri mu mirimo yabo mu nzego zibanze hirya no hino mu gihugu.Ubutegetsi buvuga ko abo bayobozi basezera ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite mu gihe bamwe mu bayobozi bavuga ko ubutegetsi bubahatira kuva ku mirimo.

Kubera uburyo iki kibazo kitavugwaho rumwe byabaye ngombwa ko Ijwi ry'Amerika rishishoza kuri iki kibazo. Hari bimwe mu bimenyetso yagezeho bigaragaza ko aba bayobozi bashobora kuba birukanwa mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Mu buryo butunguranye abakozi ba leta 30 bahabwa ubutumwa bugufi kuri tel bubamenyesha ko bafite inama ku karere bakisanga bagomba kwirukanwa nta kundi kwihanizwa kwabanje. Ubu uvuze ijambo “Ku bushake” hari abahita bumva icyo ushatse kuvuga. Abategetsi bakuru batandukanye bakunze kuvuga kuri iyi ngingo bahurije ku kuba abava ku kazi babikora ku bushake cg ku mpamvu zabo bwite. Ibiheruka bya vuba ni mu turere twa Rusizi na Karongi.

Iperereza Ijwi ry’Amerika yakoze mu bihe yasanze hakiri urujijo rukomeye kuri aba bava ku mirimo yabo. Rushingiye ku kumenya impamvu nyamukuru y’ibi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iki kibazo ku buryo burambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:56 0:00

XS
SM
MD
LG