Uko wahagera

Rafsanjani Wayoboye Iran Yapfuye


Hashami Rafsanjani
Hashami Rafsanjani

Akbar Hashemi Rafsanjani, wigeze kuyobora igihugu cya Irani, yitabye Imana.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Irani avuga ko Rafsanjani w'imyaka 82 yari yajyanywe mu bitaro kuri iki cyumweru afite ikibazo cy'umutima.

Uyu mugabo yayoboye Irani kuva mu mwaka w'1989 kugera 1997. Muri iki gihe yari akuriye akanama kagira inama umuyobozi w'ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

XS
SM
MD
LG