Uko wahagera

Umusore wo muri Gabon yafashwe mpiri ashaka kwimukira muri Espagne

Aya mafoto yatangajwe n'ikinyamakuru cyo muri Espagne "Guardia” uyu munsi kuwa kabiri tariki ya gatatu y’ukwezi kwa mbere 2017, yerekana umosore ukomoka muri Gabon ufite imyaka 19 wafotorewe mu mujyi wa Ceuta muri Espagne. Abapolisi bashinzwe umutekano wo ku mipaka baherutse gufunga abanyamaroko babiri bari bagerageje kwinjiza rwihishwa abimukira bihishe mu masanduku y’imyenda cyangwa mu mudoko binjira muri Ceuta, agace ka Espagne gakora uri Afurika y’amajyaruguru.
Abapolisi bashinzwe gasutamo bafashe umwimukira ukomoka mu gihugu cya Gabon yihishe mw’isanduku igenewe imyenda, iri ku kagare gasunitswe n’umugore wagerageje kwinjira muri Espagne aturutse muri Maroko. Byari tariki ya 30 y’ukwezi kwa 12, 2016.

XS
SM
MD
LG