Uko wahagera

Bombe y'Ubwiyahuzi Yahitanye Batanu i Mogadicio


Abantu batanu bahitanywe n’igitero mu murwa mukuru wa Somaliya kuri uyu wa mbere. Abiyahuzi baturikije bombe mu modoka ebyiri zari zuzuye ibisasu hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadicio.

Abarwanyi b’umutwe w’al-Shabab bigambye ko aribo baturikije ibyo bisasu. Byaturikiye hanze y’ikigo cy’ingabo z’Afurika yunze ubumwe zibungabunga umutekano muri Somaliya, zizwi kw’izina rya AMISOM.

Amakuru aturuka mu bashinjwe umutekano bavuganye serivisi y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika yemeza ko abasivili babiri n’umusilikare umwe bishwe hamwe n’abateze bombe babiri.

Ku rubuga rwa Twitter, AMISOM yavuze ko imodoka ya mbere yashwanyaguje bariyeri y’abashinzwe umutekano w’igihugu ba Somaliya. Ivuga ko igisasu cya kabiri cyaturikijye mu metero hafi 200 hirya gato y’irembo ry’ikigo cya AMISOM.

Iyo bariyeri yari hafi y’ibiro bya ONU n’ihoteli yitwa Peace Hotel Mogadishu, aho abategetsi n’abanyamahanga bakunze gucumbika iyo bagiye mu murwa mukuru wa Somaliya.

XS
SM
MD
LG