Uko wahagera

Undi Muyobozi wa ISIS Yishwe


Abu Jandal al-Kuwaiti
Abu Jandal al-Kuwaiti

Abategetsi b’Amerika bavuze ko uwari umuyobozi ukomeye mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu murwa mukuru Raqqa uwo mutwe wagize umurwa mukuru wawo, muri Siriya, yahitanywe n’ibitero by’urugaga muri iki cyumweru. Ibi birahamya amakuru yari yatangajwe mbere.

Itangazo ry’urugaga ruyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kane ryavuze ko Abu Jandal al-Kuwaiti, yishwe n’igitero hafi y’i Tabqa kuwa mbere. Iryo tangazo rivuga ko al-Kuwaiti yabaye muri komite ishinzwe intambara ya Leta ya Kiyisilamu.

Iryo tangazo rivuga ko Abu Jandal yagize uruhare mu bitero by’ubwiyahuzi bikoreshwamo imodoka n’intwaro z’ubumara.

Urugaga rwavuze ko yanagize uruhare mu ntambara yo kwisubiza umujyi wa Palmyra mbere yo kwoherezwa i Tabqa, mu butumwa bwo kuvugurura ibikorwa byo byo kwirwanaho by’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu imbere y’ibitero bigabwa n’umutwe w’ingabo za Siriya ziharanira demokrasi (SDF) ziterwa inkunga n’Amerika.

Umuryango w’abanyasiriya wita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu ufite icyicaro cyawo mu bwongereza, ucungira hafi intambara, watangaje kuwa kabiri ko, al-Kuwaiti yari yibasiwe n’indege z’urugaga ruyobowe n’Amerika, kandi ko abambari ba Leta ya Kiyisilamu basangiye ku mbuga nkoranyambaga, amakuru y’uko yishwe.

XS
SM
MD
LG