Uko wahagera

Ifaranga Rikomeje Gutakaza Agaciro mu Rwanda


A Palestinian girl plays with a skipping rope outside her family house at Al-Shati refugee camp in Gaza City.
A Palestinian girl plays with a skipping rope outside her family house at Al-Shati refugee camp in Gaza City.

Ubuyobozi bwa banki nkuru y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko urwego rw'imari nta kibazo rufite ariko na none ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 9.3 ku ijana muri uyu mwaka wa 2016.

Guverineri John Rwangombwa avuga ko nyirabayazana wo kuba ifaranga rikomeje guta agaciro ari uko igihugu kigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze kuruta ibyo kigemura. Yabwiye abanyamakuru ko igihugu cyatangiye gufata ingamba z'igihe kirambye.

Agaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwangombwa yavuze ko muri rusange kugeza ubu urwego rw’imari ruhagaze neza.

Ku ikubitiro ibi abirebera mu ndorerwamo y’uburyo imitungo y’amabanki, ibigo by’imari ziciriritse n’ibigo by’ubwishingizi yazamutse.

Guverineri Rwangombwa yabwiye abanyamakuru ko mu mezi icyenda ya mbere bigaragara ko umutungo ku mabanki wazamutseho 9.8 ku ijana bigera kuri milliards 2200, ku bigo by’imari iciriritse na byo ko byazamutseho 13.5 ku ijana, mu gihe ibigo by’ubwishingizi n’ubwizigamire uzamukaho 15 ku ijana.

Ukuriye banki nkuru y’igihugu yavuze ko ibipimo bigaragaza ko ubusugire n’ubudahangarwa by’urwego rw’imari bishimishije.

Gusa Rwangombwa avuga ko uyu mwaka wa 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryo rigenda rirushaho guta agaciro.

Avuga ko ku bufatanye bwa Banki nkuru y’igihugu ayoboye n’izindi nzego z’ubutegetsi batangiye gufata ingamba zirimo kongera ibikorerwa mu Rwanda mu mugambi wa Made in Rwanda hakagabanuka ibitumizwa mu mahanga.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 bwazamutse ku mpuzandengo ya 6.9 ku ijana. Ibihembwe bibiri bishize kandi bigaragaza ko ubukungu bwazamutse kuri 6.5.

XS
SM
MD
LG