Uko wahagera

Ijambo Rya Kerry k'Umubano Hagati ya Isiraheli na Palestina


Sekereteri wa Leta w’Amerika John Kerry

Sekereteri wa Leta w’Amerika John Kerry kuri uyu wa gatatu, araza kugaragaza umugambi n'uburyo Isiraheli na Palesitina byagera ku mahoro arambye.

Inkuru y’iryo jambo rye, ije mu gihe umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe na Isiraheli umeze nabi bitigeze bibaho. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa perezida Barack Obama bufashe icyemezo cyo kwifata, ubwo akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU katoraga umwanzuro wamagana amacumbi ya Isiraheli mu ntara ya Sijorudaniya no mu burasirazuba bwa Yeruzalemu.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, yise uwo mwanzuro “urukozasoni”. Yanareze Leta zunze ubumwe z’Amerika kuba yaragize uruhare rukomeye mw’iyemezwa ry’uwo mwanzuro.

XS
SM
MD
LG