Uko wahagera

Burundi: Colonel Manirakiza Yemeza Ko Yasezeye Igisirikali


Colonel Adolphe Manirakiza
Colonel Adolphe Manirakiza

Tariki ya 22 z’uku kwezi, umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza nk’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’igihugu yashyize umukono ku itangazo ry’irukana mu gisirikali abasirikali batatu.

Abirukanywe barimo Colonel Adolphe Manirakiza wabaye Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi, aba n’umuvugizi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica MINUSCA.

Abandi ni, Lt.Col Aimable Habiyambere na Kapiteni Emmanuel Nsavyimana.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika Colonel Manirakiza iryo tangazo ry’umukuru w’igihugu risohotse bari basanzwe barasezeye mu gisirikali.

Avuga ko yandikiye umukuru w’igihugu amumenyesha ko asezeye mu gisirikali, ubwo yari arangije ubutumwa bwe mu gihugu cya Centrafrika. Yongeraho ko atari gusubira mu gihugu cye ku kuko yari afite ibimenyetso by’uko azagirirwa nabi.

Umva uko abivuga.

please wait

No media source currently available

0:00 0:08:21 0:00

Itangazo rya Perezida Pierre Nkurunziza
Itangazo rya Perezida Pierre Nkurunziza

Urwandiko rwa Colonel Manirakiza
Urwandiko rwa Colonel Manirakiza

XS
SM
MD
LG