Uko wahagera

Papa Yasabiye Abatuye Isi Amahoro


Papa Francis yifurije abatuye isi Amahoro
Papa Francis yifurije abatuye isi Amahoro

Kuri uyu munsi wa noheli, abakiristu kw’isi bibuka izuka rya Yezu, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika Papa Francis, yifurike abatuye isi amahoro, asaba ko intambara zishyingiye kw’iterabwoba zihagarara, kimwe n’amakimbirane.

Mu gitambo cya misa cyabereye muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vatican, yibukije amagorwa abatuye igihugu cya Syria cyane cyane mu karere ka Aleppo bakomeje guhura nayo .

Yasabye amahanga guhagurukira gushakira umuti ikibazo cy’intambara muri Syria.

Papa Francis yavuze ko iterabwoba rikomeje guteza ubwoba bukabije n’impfu mu bihugu bitandukanye byo kw’isi.

Ayo magambo yashimangiwe kandi na Musenyeri mukuru w’itorero ry’abangilikani ku isi, Justin Welby, wavuze ko muri iki gihe abatuye isi babayeho mu bwoba n’ivangura.

Insegero nyinshi ku mugabane w’Ubulayi zari zirinzwe bidasanzwe.

Perezida Barack Obama n’umuryango we bizihirije umunsi mukuru wa noheli I Hawaii, mu gihe uzamusimbura Donald Trump yizihirije uwo munsi muri leta ya Florida.

Papa Francis yahamagariye abatiue isi kwita ku burenganzira bw’abana bwo kubaho mu mahoro. Yibukije ko hari abana benshi bakomeje guhunga amabombe, abandi bagapfira mu mato bagerageza gushakisha ubuhungiro.

XS
SM
MD
LG