Uko wahagera

Somaliya: Umukino wa Basketball si uw'Abagore!


Itsinda ry’abanyamadini bavuga rikijyana muri Somalia, ryaburiye abagore ko badakwiye gukina umukino w’intoki witwa Baskteball.

Inteko y’amadini ya Somaliya yasohoye itangazo kuri uyu wa kane, mu gihe abagore bitegura iruhanwa ry’uwo mukino mu rwego rw’igihugu, i Garowe mu murwa mukuru wa Puntland.

Umukuru w’iyo nteko y’amadini yabwiye serivise y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika, ko umukino w’intoki wa Basketball w’abagore urenga kw’itegeko rya Isilamu, umuco ndetse n’ingengagaciro. Yavuze ko ari ahantu bashobora gushukirwa ku buryo bworoshye.

Ku nshuro ya mbere, irushanwa mu rwego rw’abagore rizahuza amakipi azaturuka muri Leta enye n’umurwa mukuru Mogadishu.

Uwo mukuru w’amadini yagize ati:“Dufite uburenganzira bwo kurengera amahame ya Isilamu atemerera abagore kwambara imyenda ya siporo ibegereye no kwerekana umubiri n’ubwiza byabo mu ruhame, igihe abagabo bareba uwo mukino. Ati nta muntu n’umwe twibasiye”.

Yaburiye ko imyitwarire nk’iyo, yaha amahirwe abatari abayisilamu yo guhindura imyumvire y’abayisilamu bakiri bato.

XS
SM
MD
LG