Uko wahagera

Papa Faransisiko Asaba Abanyekongo Kubungabunga Amahoro


Muri Kongo, polisi itangaza ko abantu 21 ni bo bamaze guhitanwa n'ubushyamirane bwa politiki butewe n'uko perezida uriho Joseph Kabila atavuye ku butegetsi. manda ye irangiye kuwa mbere.

Umuryango wota ku burenganzira bwa muntu wo muri Amerika Human Rights Watch wo utangaza ko umuabre w'abamaze gupfa ugera kuri 26, kandi ko ushobora kwiyongera.

Ikindi kandi, abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu 275 mu minsi mike ishize. Abo barimo abayobozi batavuga rumwe na leta, abaharanira uburenganzira bwa muntu n'abanyamakuru,

Perezida Joseph Kabila yarangiye kuwa mbere isasita z'ijoro, ariko yahisemo kuguma ku butegetsi, kandi nta mugambi afite wo gukoresha amatora. Ubu itsinda ry'abasenyeri ba Kiliziya Gatolika bakoresha ibiganiro, basabye ko haboneka ubwumvikane mbere y'umunsi wa Noheli.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Faransisiko na we yahamagariye ko amahoro yagaruka muri Kongo, asaba b'abayobozi gushyira mu gaciro.

XS
SM
MD
LG