Uko wahagera

FMI Izafata Icyemezo ku Muyobozi Wayo


Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI, Christine Lagarde icyaha cy’uburangare: Kuba atarabashije guhagarika impozamalira ya miliyoni 422 z’amadolari leta y’Ubufaransa yahaye umunyemari w’umuherwe.

Ibyo birego ni ibyo mu gihe Madame Lagarde yari minisitiri w’imali w’Ubufaransa, mbere y’uko ajya kuyobora FMI. Nta hazabu azatanga nta n’ubwo azafungwa.

Ingaruka icyemezo cy’urukiko kizagira ku mwanya w’ubuyobozi madame Lagarde afite muri FMI ntizirasobanuka. Yari amaze igihe kitagera ku mwaka atangiye manda ya kabiri y’imyaka 5 ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.

Umuvugizi wa FMI, Gerry Rice avuga ko urwego rw’ubuyobozi ruzaterana mu bihe bya vuba kugira ngo rusuzume icyo kibazo nyuma y’icibwa ry’urubanza.

XS
SM
MD
LG