Uko wahagera

Siriya: Abaturage Bakomeje Kuvanwa muri Aleppo


Kuri uyu wa mbere ibikorwa byo gukura abantu mu bice bisigaranywe n’abarwanya ubutegetsi by’umujyi wa Aleppo birakomeje.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abategetsi muri ako karere, bavuze ko bisi 20 zakuye abantu mu burazirazuba bw’Aleppo.

Abantu ibihumbi bakomeje kugoterwa n’imirwano mu burasirazuba bw’uwo mujyi. Abarwanya ubutegetsi bahafashe mu mwaka wa 2012 ariko batakaje ibyo bice hafi ya byose ubwo ingabo za guverinema zabagabyeho ibitero byo kwihimura.

Kugirango guverinema yemere ko abantu bakurwa Aleppo, yasabye ko abasivili ibihumbi barwaye n’abakomeretse bemererwa kuva ahitwa Foua na Kefraya mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’intara ya Idlib.

Umuryango w’Abanyasiriya uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ufite icyicaro cyawo mu Bwongereza wavuze ko imodoka za bisi 10 zahagurutse mu midugudu kuri uyu wa mbere zihungishije abantu.

XS
SM
MD
LG