Uko wahagera

Igitero Muri Burkina Faso Cyahitanye Abasirikali 12


Igitero mu mujyi wa Ouagadougou mu kwezi kwa mbere uyu mwaka
Igitero mu mujyi wa Ouagadougou mu kwezi kwa mbere uyu mwaka

Inzego z’umutekano mu gihugu cya Burkina Faso zatangaje ko abasirikali 12 b’igihugu bishwe n’intagondwa zitaramenyekana mu majyaruguru y’igihugu.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press avuga ko izo ntagondwa zateye ikigo cya gisirikali mu mujyi wa Nassoumbou, hafi y’umupaka n’igihugu cya Mali.

Abo barwanyi banatwitse amwe mu mazu n’amamodoka muri icyo kigo cya gisirikali.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe wari wigamba ko ari wo uri inyuma y’icyo gitero.

Si umbwambere Burkina Faso igabwaho ibitero n’imitwe ifitanye isano na al-Qaida. Ibitero nk’ibyo mu kwezi kwa mbere byahitanye abantu 30.

Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso yahise asubika urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cya Nigeriya kwiga ku bibazo bya politike biri mu gihugu cya Gambiya.

XS
SM
MD
LG