Uko wahagera

USA: Iperereza ku Ruhare rw’Uburusiya mu Matora


Uburusiya kw'ikarata
Uburusiya kw'ikarata

Nyuma y’imyaka batavuga rumwe ku bintu byinshi bitandukanye, abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika noneho barahuje. Perezida Obama n’abakuriye inteko ishinga amategeko bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Mitch McConnell muri Sena, na Paul Ryan, perezida w’umutwe w’abadepite, bose bemeye ko hagomba kubaho iperereza ryimbitse ku ruhare Uburusiya bushobora kuba bwaragize mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

McConnell yaravuze, ati: “Uburusiya si inshuti yacu.” Naho Ryan, ati: “Iri perereza dushaka ntirigamije kuvuguruza ibyavuye mu matora, n’intsinzi ya Trum. Nyamara kwivanga k’Uburusiya biteye ikibazo kandi si ibyo kwihanganirwa.” Perezida Obama nawe yasobanuye impamvu yategetse iperereza ryimbitse, ati: “Ni ukugirango rubanda n’abatorwa bose bashobore gufata ingamba zo gukumira kwivanga kw’amahanga mu matora yacu mu gihe kizaza.”

Ko Uburusiya bwaba barivance mu matora ya Leta zunze ubumwe z’Amerika byemejwe n’ikigo cy’iperereza cy’Amerika CIA.

XS
SM
MD
LG