Uko wahagera

Koreya y’Epfo: Umukuru w’igihugu yasezerewe


Perezida Park Geun-hye
Perezida Park Geun-hye

Inteko ishinga amategeko ya Koreya y’Epfo yirukanye Perezida Park Geun-hye ku milimo ye y’umukuru w’igihugu. Abadepite 234 kuri 300 bagize inteko batoye umwanzuro wo kumukuraho.

Barenze bibiri bya gatatu bari bakenewe kugirango bamusezerere.

Umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo azize ibirego bya ruswa. Ariko mbere y’uko asezera burundu ku milimo ye, icyemezo cy’abadepite kigomba kubanza guhabwa umugisha n’Urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga.

Urukiko rufite igihe cy’amezi atandatu kugirango rube rwaciye urubanza. Niruramuka narwo rwemeje ko Perezida Park avaho, hazaba andi matora y’umukuru w’igihugu mu mezi abiri nyuma y’urubanza rw’Urukiko.

Hagati aho, Perezida Park yabaye ahagaritswe by’agateganyo. Minisitiri w’intebe, Hwang Kyo-ahn, ni we mukuru w’igihugu ku bw’ubusigire.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Park yavuze, ati: “Nsabye imbabazi. Nta kundi nyine, nemeye icyemezo cy’inteko ishinga amateko na rubanda.” Ariko asobanura na none ko agiye kijuririra mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga.

Ikurwaho rya Perezida Park Geun-hye riteye impungenge inzego za politiki n’iz’umutekano. Nyuma y’itora ry’abadepite, perezida w’inteko yasabye cyane guverinoma gukora ibishoboka byose kugirango amakimbirane amaze iminsi mu gihugu arangire neza, no komora ibikomere amaze gutera.

Naho minisitiri w’ingabo z’igihugu yategetse igisilikali kuryamira amajanja no kuba maso. Cyane cyane ko muri iyi minsi Koreya ya ruguru irimo igerageza izindi ntwaro za rutura, zirimo n’iza kirimbuzi “za nucleaires.”

XS
SM
MD
LG