Uko wahagera

USA: Trump Yatangaje Minisitiri w'Ingabo


General James Mattis
General James Mattis

Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatoranije Jenerali James Mattis wavuye ku rugerero ngo azamubere minisitiri w’ingabo. Uretse ko agomba kubanza kwemezwa na Sena, Jenerali Mattis agomba no kubanza gukomorerwa ku nzitizi ziri mu mategeko. Avuga ko umusilikali agomba kumara byibura imyaka irindwi avuyemo mbere yo gukora imilimo ya politiki. Jenerali Mattis amaze imyaka itatu gusa. Yavuye mu gisilikali mu 2013.

Donald Trump stands arikumwe na Gen. James Mattis
Donald Trump stands arikumwe na Gen. James Mattis

Jenerali Mattis yategetse umutwe w’abasilikali witwa Marines Corps. Bagenzi be bamuhaye akazina k’akabyiniriro ka "Mad Dog" bishatse nko kuvuga “Imbwa Yasaze” kubera ukuntu yakundaga kuvuga ko kurwana bimuryohera. Yarwanye mu ntambara zo muri Afghanistani na Iraki.

Nk’uko bamwe mu bategetsi ba minisiteri y’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika babyemeza, abasilikali Mattis yategetse bose baramukundaga. Azwi ho kandi ko ari umunyabwenge ndetse ko avuga ukuri kwe kose atarya iminwa. Abamuzi neza rero bemeza ko aramutse abaye minisitiri w’ingabo atananirwa kubwira umugaba w’ikirenga w’igisilikali, perezida wa Repubulika, ukuri kose uko kwaba kumeze.

Ku baminisitiri 15 agomba gushyiraho, perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze gutangaza abo yifuza ko bazayobora minisiteri z’uburezi, ubuzima, imali, umulimo, ubwikorezi, ubutabera, ubucuruzi, imyubakire no gutunganya imijyi, n’ingabo z’igihugu. Aratangaza ko abandi batandatu basigaye, barimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga, bazamenyekana mu cyumweru gitaha.

Abagomba kuba ba minisitiri bose bagomba kubanza kwemezwa na Sena mbere yo gutangira imilimo yabo.

XS
SM
MD
LG