Uko wahagera

OPEC Igiye Kugabanya Umusaruro

NEC Corp.'s machine with propellers hovers at the company's facility in Abiko near Tokyo, Japan. The Japanese electronics maker showed a "flying car," a large drone-like machine with four propellers that hovered steadily for about a minute.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka kuri uyu wa kane nyuma yuko ibihugu bicukura peteroli bigize umuryango OPEC bitangaje ko byafashe icyemezo cyo kugabanya peteroli ku masoko kugirango igiciro kizamuke.

Icyo cyemezo cyatumye ibiciro bizamukaho ibice 10 ku ijana kinazamura isoko ry’imigabane y’ibikomoka kuri peteroli.

Kuri uyu wa kane akaguguru ka peteroli kagurishwaga amadolari 50.

Ministiri ushinzwe ibya peteroli w’igihugu cya Iran, yatangaje ko ibihugu bigize umuryango OPEC byiyemeje kugabanya umusaruro wa peteroli kugeza k’ubugunguru miliyoni 1.2 bingana na rimwe ku ijana ry’umusaruro ku munsi.

Ibihugu bigize OPEC birasaba ibindi bihugu bitari muri uwo muryango nabyo kugabanya umusaruro.

Ibyo bihugu byifuza ko igiciro cy’akagunguru cyaba hagati y’amadolari 55-60.

XS
SM
MD
LG