Uko wahagera

Trump Akomeje Kubaka Ikipe Bazakorana


Tom Price na Elaine Chao

Perezida watowe wa Leta zunze ubume z’Amerika, Donald Trump, akomeje kuzuza inzego zizamufasha gutegeka igihugu.

Kuri uyu wa gatatu yatoranije uwitwa Steven Mnuchin ngo azamubere minisitiri w’imali. Mnuchin yahoze ari umwe mu bategetsi b’ikigo cy’imali cyitwa Goldman Sachs.

Kuwa kabiri Trump yahisemo umudepite witwa Tom Price ngo azabe minisitiri w’ubuzima, n’umutegarugoli witwa Elaine Chao ngo azabe minisitiri w’ubwikorezi.

Madame Chao yavukiye mu gihugu cya Taiwan. Yimukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ababyeyi be afite imyaka umunani mu 1961.

Chao yabaye minisitiri w’umulimo wa Perezida George W. Bush kuva mu mu 2001 kugera mu 2009. Yabaye kandi minisitiri wungirije w’ubwikorezi wa Perezida George H.W. Bush. Ni we muntu wa mbere ukomoka muri Aziya wageze ku rwego rwa minisitiri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Trump aracyashakisha uzamubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Abagomba kuba ba minisitiri bose bagomba kubanza kwemezwa na Sena.

XS
SM
MD
LG