Uko wahagera

Uko urupfu rwa Fidel Castro rwakiriwe


Perezida w’inama nyobozi y’Afrika yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini Zuma, kuri Twitter, ati: “Comanda Fidel Castro yari umurevolisiyoneri nyakuri. Yafashije Afrika n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere kwibobohora no gutera imbere.”

Umuryango “Nelson Mandela Foundation” wohereje ubutumwa bw’akababaro, unatangaza ifoto ya Nelson Mandela afatanye ku rutugu na Fidel Castro. Naho perezida Jacob Zuma, yashimiye cyane Fidel Castro uruhare yagize mu ntambara yo kurandura politiki y’ivanguramoko “apartheid” muri Afrika y’Epfo. Ati: “Intambara yacu yo kwibohora yayigize iye. Yashishikarije abaturage ba Cuba kudukubita ingabo mu bitugu.”

Perezida Hage Geingob wa Namibia, nawe kuri Twitter, ati: “Umurage wa revolisiyo y’umuvandimwe wacu Fidel Castro uzahoraho muri Namibia iteka ryose.”

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomoka muri Cuba bakoze imyigarambyo yo kwishimira urupfu rwa Fidel Castro mu mujyi wa Miami, muri leta ya Florida, mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Miami ni ho hatuye abantu benshi bakomoka muri Cuba bahungiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, we yanditse akantu kagufi gusa ku rubuga rwe Twitter, ati: “Fidel Castro yapfuye.” Naho Perezida Barack Obama, mu itangazo, ati: “Amateka ni yo azacira urubanza uruhare rukomeye” rwa Fidel Castro.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Turkmenistani, yafashe ijambo, ati: “Ku butegetsi bwa Perezida Castro, abaturage ba Cuba bateye imbere cyane mu burezi, gusoma no kwandika, ubuzima n’ubuvuzi. Ndizera ko Cuba izakomeza kujya imbere mu mpinduka n’iterambere rirambye.”

Fidele Castro arikumwe na Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela
Fidele Castro arikumwe na Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wa Cuba, Raul Castro, amubwira ko yifatanije n’abaturage ba Cuba. Abategetsi ba Venezuela ni inshuti magara za Cuba.

Minisitiri w’intebe wa Espagne, Mariano Rajoy, yohereje ubutumwa bw’akababaro, avuga ko Fidel Castro azahora mu mateka. Mugenzi we w’Ubuhinde, Narendra Modi, nawe yatangaje ko Fidel Castro ari umwe mu bantu b’imena bo mu kinyejana cya 20. Yanditse ku rubuga rwe Twitter, ati: “Abaturage b’Ubuhinde bunamiye inshuti magara.”

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Ubulayi bwunze ubumwe, Jean-Claude Juncker, yavuze ko “isi ibuze umuntu wari urugero ku bantu benshi…umurage we uzacibwa urubanze n’amateka.” Perezida Enrique Pena Nieto wa Mexique nawe yashyize ubutumwa bwe ku rubuga rwe Twitter, ati: “Urupfu rwa Fidel Castro ruranshenguye. Yabaye ikitegererezo mu kinyejana cya 20.”

Perezida Francois Hollande arikumwe na Fidel Castro
Perezida Francois Hollande arikumwe na Fidel Castro

Perezida Francois Hollande w’Ubufaransa, aho ari mu nama muri Madagascar, yavuze ko Fidel Castro yabaye “Umunara mu kinyejana cya 20.” Yasabye ko Cuba ihanagurwaho ibihano byose yafatiwe. Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yise Fidel Castro “Ikitegererezo mu gihe kirekire kandi ko yabaye inshuti nyanshuti y’Uburusiya.”

Perezida Xi Jinping wu Ubushinwa arikumwe na Fidel Castro
Perezida Xi Jinping wu Ubushinwa arikumwe na Fidel Castro

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa, ati: “Umuvandimwe Castro azabaho ubuzira herezo.” Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi yose, Papa Fransisko, yohereje telegaramu avuga ko asaba “Nyagasani ngo amuhe iruhuko ridashira.”

XS
SM
MD
LG