Uko wahagera

Fidel Castro yitabye Imana.


Fidel Castro yatabarutse kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 20 y’ukwa 11, 2016, afite imyaka 90 y’amavuko. Yategetse Cuba imyaka 47, kuva mu 1959 kugera mu 2008. Yasezeye ku butegetsi, abusigira murumuna we, General Raul Castro, umukambwe w’imyaka 85 y’amavuko. Leta ya Cuba yashyizeho icyunamo cy’iminsi icyenda mu gihugu hose.

Castro yayoboye revolisiyo yakuyeho ubutegetsi bwa gisilikali bwa Perezida Fulgencio Batista mu 1959. Castro nawe yayoboye igihugu nk’uko Batista yategekeshaga igitugu. Abantu benshi bamukomeye amashyi amaze kwigarurira igihugu n’umutwe w’inyeshyamba yari ayoboye. Ariko abandi baturage ba Cuba ibihumbi n’ibihumbi barahunze. Hari n’abatabarika bapfiriye mu mazi y’inyanja bagerageza guhungira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ingoma ya Castro yari ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rya gikomunisiti. Bwambuye ibigo by’ubucuruzi n’inganda bene byo biba ibya leta. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntiyahwemye kurega ubutegetsi bwa Castro guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Fidele Castro yitabye Imana
please wait

No media source currently available

0:00 0:01:14 0:00

Leta zunze ubumwe z’Amerika yacanye umubano na Cuba mu 1961. Ibihugu byombi byawusubukuye mu 2015. Kuva mu 1959, Perezida Barack Obama yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wasuye Cuba mu kwezi kwa gatatu 2016. Nyamara rero, n’ubwo bimeze bityo, n’ubwo ambasade zombi zongeye gufungurwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika yagumishijeho ibihano mu nzego z’ubucuruzi, imali, n’ubukungu.

XS
SM
MD
LG