Uko wahagera

Zimbabwe: Iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore


Muri Zimbabwe, kimwe no mu bindi bihugu by’isi, kuri uyu wa gatanu hatangijwe ku mugaragaro iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ryibasira abagore n’abakobwa. Impirimbanyi muri Zimbabwe ziribanda ku kibazo cy’ishyingirwa ry’abantu batarageza ku myaka y'amavuko iteganywa n’amategeko. Ikibazo gikomeje kuboneka n’ubwo itegekonshinga ry’igihugu uyu mwaka ryatangaje ko binyuranije n’amategeko.

Impuzandengo y’igihugu yashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru, yerekana ko abana b’abanyazimbabwe 5,000 bataye amashuri uyu mwaka wonyine, kubera ko bashyingiwe imburagihe. Iki ni ikibazo gihangayikishije abayobozi, amashami ya ONU hamwe n’impirimbanyi bashaka ko abana barangiza amashuri.

Kuri uyu wa gatanu, Zivai Makanda wo mu muryango w’abanyazimbabwe utegamiye kuri leta, Zimbabwe Girls Legacy, yavuza ko iyo mibare yatumye umuryango ayoboye uhindura ibyo wari washize imbere.

Zimbabwe Girls Legacy ni umwe mu miryango yahuye kuri uyu wa gatanu n’abategetsi muri guverinema hamwe n’imiryango mpuzamahanga baganira ku buryo bwo gukemura ikibazo cyo gushyingira abana bakiri bato . Ibi ni ibintu bikomeje gukora n’ubwo urukiko rushinzwe iby’itegekonshinga ry’igihugu rwavuze ko binyuranije n’amategeko ku muntu uwo ariwe wese gushyingiranwa n’umwana ufite munsi y’imyaka 18.

Ubukene, idini n’imigenzo ya cyera nizo mpamvu nyamukuru zitumwa abana bashyingirwa muri Zimbabwe, aho abarenga kimwe cya gatatu bashatse mbere yo kugira imyaka 18 y’amavuko.

Ishami rya ONU rishinzwe abaturage, rivuga ko gushyingira abana bataruzuza imyaka, ari ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ibimenyetso byose cyakora bigaragaza ko abanyazimbabwe bake aribo bemeranywa n’iri shami rya ONU mu buryo ribona iki kibazo.

XS
SM
MD
LG