Uko wahagera

Afghanistan: Batanu Bishwe n’ibisasu i Nangarhar


Abategetsi muri Afghanistani bavuga ko abantu 5 bapfuye abandi 27 bakomerekejwe n’ibisasu byaturitse kuri uyu wa gatanu mu burasirazuba bw’intara ya Nangarhar.

Abategetsi muri ako karere babwiye radiyo Ijwi ry’Amerika ko ari ibisasu abantu bikoreye ubwabo. Ntibyakorewe mu ruganda. Bavuze ko abapolisi 2 hamwe n’abana bari mu bahitanywe n’ibyo bisasu i Jalalabad, umurwa mukuru w’intara ya Nangarhar.

Umuvugizi wa guverineri w’iyo ntara, Attahullah Khogyani, yavuze ko guverineri w’intara ya Nangarhar, Gulab Mangal, yijeje abaturage be gusuzuma akomeje iki kibazo no gutangiza iperereza.

Khogyani yavuze ko guverineri yaburiye abashinzwe umutekano b’akarere ko ibintu nk’ibyo nibyongera kuba mu turere bashinzwe bazakurwa ku milimo yabo hashingiwe ku iteka rya perezida Ashraf Ghani.

Nta mutwe w’abarwanyi wari wigamba ko ari wo wagabye ibyo bitero. Cyakora abarwanyi ba kiyisilamu bakorera cyane muri iyo ntara, kandi akenshi bavuga ko bagabye ibitero nk’ibyo.

XS
SM
MD
LG