Uko wahagera

Irani:Abantu 31 Bahitanywe n’Impanuka ya Gariyamoshi


Abantu 31 bambuwe ubuzima na gariyamoshi zagonganye muri Iran kuri uyu wa gatanu. Abarenga 70 bajyanywe ku bitaro nyuma y’iyo mpanuka yabereye mu gice cyo hagati gishyira amajyaruguru y’intara ya Semnan.

Kuri televisiyo ya leta ya Irani, hagaragaye videwo igaragaza rukururana enye zataye umuhanda. Ebyiri muri zo zafashwe n’umuriro.

Itsinda ry’ubutabazi ryarimo gukorera hafi y’ahabereye iyo mpanuka.

Iyo mpanuka yabereye ku muhanda munini uri hagati y’umurwa mukuru Tehran n’umujyi wa kabiri mu bunini Mashahab; ubwo gariyamoshi itwara abagenzi yakubise iyari ihagaze kuri sitariyo yagize ibibazo.

Guverineri w’intara Mohammad Reza Khabbaz yabwiye televisiyo ya leta ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera. Yavuze kandi ko icyateje iyo mpanuka kirimo gukorwaho iperereza.

Hakurikijwe amakuru yatanzwe n’ibiro ntaramakuru The Associated Press, Irani itangaza ko ku kigereranyo abantu 1,700 bazira impanuka zo ku mihanda buri mwaka. Uwo mubare munini w’impanuka uterwa ahanini n’abashoferi batubariza amategeko y’umuhanda, imodoka zishaje na serivise zidakwiye z’ibihe bikomeye by’impanuka.

Imyaka ishize Irani yarafatiwe ibihano n’amahanga kuri porogaramu nikeleyeri byagize ingaruka zikomeye ku bikorwa remezo bya Irani , birimo imihanda isanzwe n’iya gariyamoshi.

XS
SM
MD
LG