Uko wahagera

Abazakora Iperereza Ku Bwicanyi Mu Burundi Bamenyekanye

Komiseri Mukuru w'Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Zeid Ra'ad Al Hussein (ibumuso) ari kumwe na Choi Kyong-lim perezida w'iryo shami

Perezida w’akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize ahagaragara amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyacarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane umwaka 2015.

Mu itangazo yashyize ahagaragara n’umunyakoreya Choi Kyonglim yavuze ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu aribo Umunyalgeriya Fatsah Ougeurgouz wari umucamanza mu rukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umunyabenin Reina Alapini Gansu wari intumwa yihariye y’Afurika yunze ubumwe mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’umwongereza Francoise Hampson umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Essex mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nibwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye karengera Uburenganzira bwa muntu katoye umwanzuro wo gushyiraho komisiyo izakora iperereza ku bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abaturage mu Burundi.

Uwo mwanzuro watowe iminsi mike Umuryango w’Abibumbye utangaje icyegeranyo ku ihonyorwa ry’agateka ka zina muntu mu Burundi, kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko ibyo bikorwa na leta, inzego z’umutekano za leta, n’Imbonerakure, kandi ko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes contre l’humanite mu gifaransa).

Iki cyegeranyo cyakozwe n’itsinda ryitwa EINUB, Enquete Independante des Nations-Unies sur le Burundi, mu gifaransa.

Icyo cyegeranyo cyasabaga ko hashyirwaho mu maguru mashya komisiyo mpuzamahanga yigenga yo gukora amatohoza ku bwicanyi bwabaye mu Burundi kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016, no gukora ibirebana n’ubutungane mpuzamakungu.

Itangazo rya perezida w’akanama k’umuryango w’abibumbye kita burenganzira bwa muntu rikomeza rivuga ko abo bahanga bazaba bafite inshingano zo guhura n’abarebwa bose n’ibibazo by’Uburundi barimo leta, abagize sosiyete sivili, impunzi, abahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye n’abagize umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Biteganyijwe ko abo bahanga bazatanga raporo yabo ya nyuma mu kwezi kwa cyenda k’umwaka utaha.

Tubibutse ko leta y’Uburundi yamaganye ibikibuye muri ibyo byegeranyo. Nyuma y’itorwa ry’umwanzuro, I Burundi bakoze imyigaragambyo yamagana uwo mwanzuro n’ibikubiye mu cyegeranyo cy’akozwe n’itsinda ry’igenga ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida w’akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu yashyize ahagaragara amazina y’abantu batatu bazaba bagize komisiyo ishinzwe gushakisha no gucukumbura ukuri ku bagize uruhare mu bwicanyi n’iyacarubozo byakorewe abaturage mu Burundi kuva mu kwezi kwa kane umwaka 2015.

Mu itangazo yashyize ahagaragara n’umunyakoreya Choi Kyonglim yavuze ko iyo komisiyo izaba igizwe n’abakomiseri batatu aribo Umunyalgeriya Fatsah Ougeurgouz wari umucamanza mu rukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umunyabenin Reina Alapini Gansu wari intumwa yihariye y’Afurika yunze ubumwe mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’umwongereza Francoise Hampson umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Essex mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, nibwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye karengera Uburenganzira bwa muntu katoye umwanzuro wo gushyiraho komisiyo izakora iperereza ku bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’iyicarubozo rikorerwa abaturage mu Burundi.

Uwo mwanzuro watowe iminsi mike Umuryango w’Abibumbye utangaje icyegeranyo ku ihonyorwa ry’agateka ka zina muntu mu Burundi, kuva ku italiki ya 15 y’ukwezi kwa kane 2015 kugera ku italiki ya 30 y’ukwa gatandatu 2016.

Icyo cyegeranyo cyavuze ko ibyo bikorwa na leta, inzego z’umutekano za leta, n’Imbonerakure, kandi ko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes contre l’humanité mu gifaransa).

Iki cyegeranyo cyakozwe n’itsinda ryitwa EINUB, Enquête Independante des Nations-Unies sur le Burundi, mu gifaransa.

XS
SM
MD
LG