Uko wahagera

Misiri: Morsi Yakuriweho Igihano cy'Urupfu


Mohammed Morsi, wayoboye Misiri yakuriweho igihano cy'urupfu
Mohammed Morsi, wayoboye Misiri yakuriweho igihano cy'urupfu

Urukiko rusesa imanza mu gihugu cya Misiri rwavanyeho igihano cy’urupfu cyahawe uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Mohamed Morsi, rutegeka ko urubanza rwe rwongera kuburanishwa.

Icyo cyemezo cy’urukiko kiranareba abandi bayoboke batanu b’ishyaka rya Muslim Brotherhood nabo bari bakatiwe igihano cy’urupfu.

Morsi, yahanishijwe igihano cy’urupfu nyuma yo gushinjwa kumena amabanga y’igihugu.

Mu mwaka wa 2012, Morsi yabaye umukuru w’igihugu wa mbere watowe n’abaturage binyuze mu nzira ya demokarasi. Yaje guhirikwa n’abasirikare muri 2013, nyuma y’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwe.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yakatiwe igihano cyo kwicwa. Yasimbuwe k’ubutegetsi na Abdel Fattah al-Sisi.

XS
SM
MD
LG