Uko wahagera

Obama Mu Rugendo Rwa Nyuma Mu Mahanga


Perezida Barack Obama
Perezida Barack Obama

Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa mbere aratangira uruzinduko rwa nyuma nk’umukuru w’igihugu ku mugabane w’Ubulayi na Peru.

Ben Rhodes, wungirije umujyanama mukuru ushinzwe umutekano mu gihugu, yavuze ko urugendo rwa Perezida Obama rugamije guhumuriza amahanga no gushimangira ubufatanye n’ibihugu bigize umuryango w’Ubulayi, nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu w'Amerika yatsinzwe na Donald Trump.

I Bulayi, Perezida Obama azasura Ubugereki n’Ubudage, aho azaganira n’abayobozi b’ibyo bihugu ku ngamba zikwiye gufatwa zo guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’isi harwanywa ubusumbane bushyingiye ku butunzi.

Mu Budage, Perezida Obama azabonana na Angela Merkel. Biteganyijwe ko abayobozi b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani na Espagne nabo bazatumirwa I Berlin aho bazaganira ku bibazo bikomereye isi birimo, kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu, ibibazo bishyingiye ku bimukira, kumenya n’uko ibintu byifashe muri Ukraine muri iki gihe.

Trump, watorewe kuzasimbura Perezida Obama, akomeje kugaragaza ko adashyigikiye amasezerano mpuzamahanga yagiye ashyirwaho umukono na leta ya Obama arimo ajyanye no kurwanya gahunda za nukiliyeri muri Iran n’andi ajyane n’ubucuruzi.

XS
SM
MD
LG