Uko wahagera

Ministiri w'Intebe wa RD Congo Yeguye


Augustin Matata Ponyo wari Ministiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeguye
Augustin Matata Ponyo wari Ministiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeguye

Augustin Matata Ponyo, wari Ministiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yeguye.

Ibyo yabikoze mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Perezida Joseph Kabila, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba kuva mu ishyaka ritavuga rumwe n’iri ku butegetsi.

Ayo masezerano ateganya ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ategerejwe umwaka utaha yimurirwa mu mwaka wa 2018 nubwo benshi mu barwanya ubutegetsi batabyakiriye neza.

Abo batavuga rumwe na leta bemeza ko ayo masezerano agamije kugumiza Perezida Joseph Kabila k’ubutugetsi kugirango azagere ku mugambi we wo guhindura itegeko nshinga.

Itegeko nshinga ririho riteganya ko umukuru w’igihugu ayobora manda zitarenze ebyiri. Ibipimo byashizwe ahagaragara na Kaminuza ya New York bigaragaza ko amatora aramutse akozwe muri uyu mwaka, Perezida Kabila yatorwa ku majwi ari hafi y’umunani ku ijana.

Abarenga 80 ku ijana bavuze ko badashyigikiye guhindura itegeko nshinga. 74 ku ijana bo bifuza ko ava ku butegetsi.

XS
SM
MD
LG