Uko wahagera

Isiraheli Ntiyifuza Ubuhuza bw'Ubufaransa


Igihugu cya Isiraheli cyongeye kwanga inama mpuzamahanga yari yasabwe n’Ubufransa. Iyo nama yari igamije kuzahura ibiganiro by’amahoro hagati ya Palestine na Isiraheli mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Intumwa za Minisitri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yabisobanuriye intumwa y’Ubufransa, iri mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, igirana ibiganiro n’abategetsi b’impande zombi.

Hakurikije itangazo ry’ibiro bya Netanyahu, abategetsi ba Isiraheli bifuza ko habaho ibiganiro hagati ya Reta yabo n’Ubuyobozi bwa Palestina nta muhuza ugiyemo hagati.

Abanyapalestina bo bashyigikiye icyifuzo cy’Ubufransa, bavuga imyaka bamaze baganira na Isiraheli ntacyo yagezeho

XS
SM
MD
LG