Uko wahagera

Abarundi Bazaguma muri AMISOM Cyangwa Bazavamo?


Umusirikali w'Uburundi mu gihugu cya Somaliya
Umusirikali w'Uburundi mu gihugu cya Somaliya

Inteko ishinga amategeko y’Uburundi yatumije kuri uyu wa kane ministiri ushinzwe ingabo n’ushinzwe umutekano mu gihugu gusubiza ibibazo by’intumwa za rubanda ku bijyanye n’abasilikali n’abapolisi boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hanze y’igihugu.

Ibyo bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ko ingabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya mu mutwe w’ingabo z’Afurika, witwa AMISOM, zishobora gusezererwa.

Mu magambo yavuze atumira abadepite muri iyo nama, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’Uburundi, Pascal Nyabenda yagaragaje ko amahanga yashyize hamwe kugirango agambanire ingabo z’Uburundi.

Yagize ati “Umengo hariho complot au niveau internatioana yo gushaka kurementanyiriza abasilikali cyangwa abapolisi bacu barungikwa hanze.”

Bwana Nyabenda yavuze ko inama yo kuri uyu wa kane izaba umwanya mwiza w’abahagarariye rubanda kubaza leta kugirango bumve ko bikenewe ko ingabo z’Uburundi ziguma mu butumwa bw’amahoro cyangwa zakurwayo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, umuryango w’Afurika yunze ubumwe wandikiye AMISOM uyisaba gusubika gusimbura ingabo z’Abarundi ziri mu butumwa muri Somaliya byari biteganyijwe muri uku kwezi kwa cumi na kumwe n’ugutaha.

Amakuru ava ku bantu bizewe bakurikiranira hafi ibikorwa bya AMISOM yemeza ko bishoboka ko umuryango w’Afurika yunze ubumwe waba ugiye guhagarika amasezerano yawo n’Uburundi.

Umudiplomate wo mu gihugu kimwe cyo mu burengerazuba bw’isi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bari mu biganiro byo gusimbuza Abarundi ingabo za Etiyopiya.

Yavuze ko aricyo gishobora kuba cyaratumye, mu cyumweru gishize, Etiyopiya itangira gukura ingabo zayo zitari muri AMISOM muri Somaliya.

Uwo mu diplomate yemeza ko ibyo biganiro bimaze kugera kure.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuryango w’Ibihugu by’Ubulayi ari nawo utanga inkunga nyinshi muri Amisom watangaje ko uzagabanya amafranga watanganga mu rwego rwo kotsa igitutu ubutegetsi mu Burundi kugirango bujye mu biganiro bya politike nabo batavuga rumwe.

Uburundi bufite ingabo 5,400 muri Somaliya zigizwe n’abapolisi n’abasirikali.

XS
SM
MD
LG