Uko wahagera

Etiyopiya: Abaoromo mu Myaka Ikomeye ya Guverinoma


Umushikiranganji wa mbere wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn
Umushikiranganji wa mbere wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn

Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn yatangaje guverinema nshya nyuma y’amezi yabayemo imyigarambyo yagiye ibamo urugomo. Iyo myigaragambyo yatumye guverinema itangaza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Inteko ishingamategeko ya Etiyopiya yatoye nta n’umwe wifashe yemeza abaminisitiri bashya 21. Minisitiri w’intebe yabitangaje kuri uyu wa kabiri.Yavuze ko abaminisitiri bashya batoranyijwe kubera ubushobozi n’ubwitange bwabo kurusha uko ari abayoboke bakomeye b’ishyaka.

Abo barimo minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga Workneh Gebeyehu usimbuye Tedros Adhanom wahoze ari minisitiri w’ubuzima. Yabaye umuntu wamenyekanye cyane muri rubanda muri iyi myaka ishize. Adhanom ubu ni kandida ku mwanya w’umuyobozi utaha w’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS.

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinema ya Etiyopiya, Getachew Reda yakuwe kuri uwo mwanya. Yasimbuwe na Negeri Lencho, umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza ya Addis Abeba.

Bombi Gebeyehu na Lencho ni abo mu bwoko bw’aba Oromo. Ni ubwoko bugizwe n’abantu benshi bari inyuma y’imyigaragambyo yabaye mu mwaka ushize. Abo bombi abo mu bwoko bw’abatigranya.

Umuvugizi mushya wa guverinema Lencho yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AFP ati:“Ati guverinema yiteguye gusubiza ibisabwa n’abaturage no kurushaho kubaha serivise nziza”.

XS
SM
MD
LG