Uko wahagera

Mu Butaliyani Rwagati 20 Bakomerekejwe n’Umutingito


Ubutaliyani bwongeye kwibasirwa n’umutingito w’isi ukomeye. Wari ku gipimo cya 6.6. Umutingito w’isi waherukaga guhitana abantu aho mu Butaliyani rwagati ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2016.

Abategetsi bashinzwe kurinda abasivili mu Butaliyani, bavuze ko uwo mu tingito wabaye ku cyumweru kare mu gitondo tariki 30 ukwezi kwa 10 umwaka wa 2016.

Bavuze ko uwo mutingito w’isi wasenye amazu mu bice byinshi bitandukanye, aho wakomerekeje bidakomeye abantu 20.

Nta makuru yatangajwe ku baba bahasize ubuzima. Ibi byatewe ahanini n’uko abantu ibihumbi bahatuye bari bavuye mu mazu yabo nyuma y’uko ako karere k’imisozi kajegeye incuro ebyiri mu cyumweru gishize.

Aho uwo mutingito wakubitiye mu bilometero bitandatu mu majyaruguru ya Norcia kandi wumvikanye i Roma kure mu bilometero 117 uvuye aho wabereye.

XS
SM
MD
LG