Uko wahagera

Xi Jinping Ku Rwego Rumwe na Mao Zedong


Xi Jinping rimushira ku rwego rumwe n’abandi bategetsi bakomeye cyane bayoboye Ubushinwa barimo Mao Zedong na Deng Xioaping
Xi Jinping rimushira ku rwego rumwe n’abandi bategetsi bakomeye cyane bayoboye Ubushinwa barimo Mao Zedong na Deng Xioaping

Ishyaka rya gikomuniste riri ku butegetsi m’Ubushinwa ryazamuye mu ntera Perezida Xi Jinping rimushira ku rwego rumwe n’abandi bategetsi bakomeye cyane bayoboye Ubushinwa barimo Mao Zedong na Deng Xioaping.

Mu itangazo ry’ishyaka ryashyinzwe ahagaragara nyuma y’inama y’iminsi inne, iryo shyaka ryasabye abarwanashyaka baryo gushyigikira Jinping nk’umuyobozi w’ikirengwa waryo.

Icyo cyemezo kije gishimangira imiyoborere ya Jinping, ufatwa nkumwe mu bategetsi bakomeye cyane mu Bushinwa bategetse icyo gihugu kigendera ku matwara ya gikomuniste.

Kuva aho atorewe kuyobora ishyaka riri k’ubutegetsi Jinping, ntiyigeze yihanganira impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse akaba amaze guhana bikomeye abayoboke b’ishyaka barenga miliyoni baregwa ibyaha bya ruswa.

Abakurikiranira hafi politike y’Ubushinwa bemeza ko Jinping ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’imyaka 10 amaze ategeka, cyangwa se agakomeza ari umukuru w’ishyaka.

XS
SM
MD
LG