Uko wahagera

Pakistan Yaciye Imyigaragambyo


Imyigaragambyo simusiga yo kwamagana Ministiri w'Intebe Nawaz Sharif ishobora kuburizwamo
Imyigaragambyo simusiga yo kwamagana Ministiri w'Intebe Nawaz Sharif ishobora kuburizwamo

Guverinoma ya Pakistan yatangaje ko ihagaritse imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Islamabad igihe cy’amezi abiri mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta yo kwamagana ministiri w’intebe Nawaz Sharif, iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Sharif akomeje kwibasirwa nyuma yuko bamwe mu bagize umuryango we bagaragaye ku rutonde rw’abantu babitsa imitungo yabo mu ibanga mu bihugu byo hanze nkuko biheruka kugaragazwa n’impapuro za Panama. Sherif akomeje kuvuga ko nta ruhare na rumwe yabigizemo.

Biteganyijwe ko urukiko rw’ikirenga rwa Pakistan ruzumviriza abatangabuhamya kuri icyo kibazo ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa cumi na kumwe.

K’umunsi ukurikira, Imran Khan, utavuga rumwe na leta nibwo yateguye gutumiza imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Islamabad isaba ukwegura kwa Nawaz Sharif.

Bamwe mu bakorana na Sherif bamaze kwegera abo ku ruhande rwa Khan bamusaba kwigizayo iyo myigaragambyo, agategereza icyemezo cy’urukiko.

Khan yashimangiye ko ntakabuza iyo myigaragambyo izaba nubwo abayoboke be batangiye gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Panama Papers ni impapuro zivuga imali itubutse ibitswa mu ibanga hirya no hino ku isi n’abantu bakomeye babifashijwemo n’ikigo cy’abanyamategeko cyitwa Mossack Fonseca gifite icyicaro gikuru muri Panama.

Inyandiko zashyizwe hanze zirenze miliyoni 11, kandi zigaragaza amasosiyete ibihumbi 214 yabikije amafranga mw'ibanga.

XS
SM
MD
LG