Uko wahagera

Perezida Duterte Ntiyufuza Ingabo Mpuzamahanga Muri Filipine


Perezida Rodrigo Duterte wa Filipine na Ministiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe mu kiganiro n'abanyamakuru
Perezida Rodrigo Duterte wa Filipine na Ministiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Rodrigo Duterte wa Filipine yatangaje ku mugaragaro ko ashaka guhagarika umubano mu byagisilikali na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibi Duterte yabivugiye mu nama k’ubukungu bw’isi iteraniye I Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani, aho ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Yavuze ko yifuza Filipine itarangwamo abasilikali b’abanyamahanga mu myaka ibiri iri imbere, ngo nubwo bizasaba gusubiramo amasezerano icyo gihugu cyasinyanye n’ibindi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite itsinda ry’abasilikali muri Filipine bafasha kurwanya ikwirakwizwa ry’ibikorwa by’iterabwoba muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa gatatu Duterte yabonanye na Ministiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe. Ubuyapani bwagaragarije Filipine akamaro ko kugirana umubano n’ubufatanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubuyapani n’ikimwe mu bihugu gifitanye umubano wihariye na Amerika.

Duterte w’imyaka 71, amaze iminsi avugira ku mugaragaro ko yifuzwa kwitandukanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bweruye, nyuma yuko Amerika ikomeje kunenga uburyo akoresha mu guhangana n’icuruza ry’ibiyobyabwenge.

Perezida Duterte atangaza ko ashaka guca umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ubukungu n’igisirikare akifatanya n’u Bushinwa.

XS
SM
MD
LG