Uko wahagera

Iraki: Abarenga 10,000 Bahunze Akarere ka Mosul


Abanya-Iraki bakomeje guhunga umujyi wa Mosul
Abanya-Iraki bakomeje guhunga umujyi wa Mosul

Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira, uvuga ko abanya-Iraki barenga 10,000 bavuye mu byabo. Ibyo ni kuva aho ibikorwa byo kwambura umujyi wa Mosul uri mu majyaruguru ya Iraki Mosul abarwanyi bakiyisilamu bitangiye.

Ibitero byo kwigarurira umujyi wa Mosul bihuriwemo n’ingabo za guverinema ya Iraki, abarwanyi b’abakurude, abasuni n’abarwanyi b’abashiyite. Ibyo bitero byatangiye mu cyumweru gishize.

Kugeza ubu hamaze gufatwa imijyi n’imidugudu izengurutse Mosul, umujyi wa kabiri mu bunini muri Iraki.

Mu ntangiriro y’imirwano yo kubohoza umujyi wa Mosul, umuryango w'Abibumbye watangaje ko abantu babarirwa mu 200,000 bashobora kuva mu byabo.

ONU yari yanaburiye ko imiryango itanga infashanyo ku ikubitiro ishobora kuzabasha kwita ku bantu bagera ku 70,000 bakeneye infashanyo.

Minisitiri usinzwe abakuwe mu byabo n’abimukira wa Iraki, yavuze ko umubare wabavuye mu byabo wiyongereye. Yavuze ko kuwa kabiri hahunze abantu 3,300.

Uwo niwo mubare munini w’abantu bahunze kuva imirwano yatangira i Mosul.

XS
SM
MD
LG