Uko wahagera

Afghanistan: Ibiganiro mw’Ibanga Hagati ya Guverinema n’Abatalibani.


Umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru muri guverinema n’abahagarariye abatalibani bavuze ko bakoze inama byibura ebyiri mu ibanga muri iyi minsi ishize. Intego yari gusubukura ibiganiro by’amahoro bimaze igihe bitegerejwe kugirango intambara irangire muri Afghanistani.

Amakuru aturuka muri guverinema y’ubumwe bw’igihugu i Kabul yahamirije Ijwi ry’Amerika, ko umubonano wabereye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar aho abanyepolitiki b’abatalibani bashyikirana bafite icyicaro. Cyakora yanze kugira ibindi bisobanuro atanga.

Umuvugizi wa perezida w’Afghanistani, Dawa Khan Menapal, atavuze ku nama z’i Doha nyirizina, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko guverinema irimo gukora ibishoboka byose kugirango ivugane n’imitwe yose yiteguye ibiganiro by’amahoro, mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro arambuye.

Umuvugizi w’ibyitwa ibiro bya politiki by’abatalibani i Doha, yahakanye ibyo biganiro. Avuga ko ntamakuru afite y’uko habaye ibiganiro mu ibanga n’umuntu uwo ariwe wese wo mu rwego rwo hejuru muri guverinema ya Afghanistani.

XS
SM
MD
LG