Uko wahagera

Impunzi z’Abasomali mu nkambi ya Dadaab Zirinubira Gutahuka


Inkambi y’impunzi ya Dadaab muri Kenya iri hafi gufungwa. Gusa, impunzi ziyirimo zivuga ko ubuzima ari bwiza muri iyo nkambi kurusha mu gihugu cy’amavukiro Somaliya.

Nurto Ahmed Abdullahi w’imyaka 28 yiteguye kwurira indege ijya i Mogadishu. Ni umwe mu bantu ibihumbi bari bamaze imyaka bashakisha ubuhungiro muri Kenya, bagiye gusubira muri Somaliya.

Ni muri gahunda yo gutahuka k’ubushake ishyikiwe na ONU hamwe na guverinema ya Kenya. Cyakora Abdullahi n’abandi bavuga ko byitirirwa gutaha ku bushake. Bashinja guverinema ya Kenya gushyira ingufu ku mpunzi ngo zisubire iwabo mu gihugu kitarimo umutekano.

Kenya iteganya gufunga inkambi ya Dadaab imaze imyaka 25 bitarenze impera z’umwaka. Iyi nkambi ibamo impunzi zigera ku 300,000. Mu mpamvu zo gufunga iyo nkambi, Kenya ivuga ko ari umutwaro mu byerekeye ubukungu. Ivuga kandi impungenge z’uko al-Shabab iza gutoranya mu nkambi abo igira abarwanyi.

Ifungwa ry’inkambi ya Dadaab rije nyuma y’igabanuka rya serivise z’ubuvuzi n’ibiribwa impunzi zahabwaga. Abacuruzi nabo bajya bagurisha ibintu mu nkambi ntibakijyayo. Ibyo byatumye ibiribwa birushaho kugabanuka.

Abasubiye muri Somaliya bo bavuga ko babayeho nabi kurushamu nkambi ya Dadaab. Abenshi batunga agatoki ONU na guverinema ya Kenya kuba yohereza impunzi iwabo mbere y’uko Somaliya yitegura kubakira.

XS
SM
MD
LG