Uko wahagera

Urubanza rw'Iterabwoba Rwarakomeje mu Rwanda


Ismail Nsengiyumva uherutse gufatirwa mu mujyi wa Dubai kimwe n’abandi 4 binjijwe mu rukiko bambaye amapingu ku maboko, bakikijwe n’abapolisi benshi. Bane mu baregwa biragaragara ko ari abasore bakiri bato, kuburyo bashobora kuba batararenza imyaka 25.

Aba basore bato bari bambaye ingofero ziranga abo mu idini ya Kiyisiramu, naho Nsengiyumva Ismael uherutse gufatirwa mu mugi wa Dubayi, we yari yambaye ikanzu y’umweru y;abasiramu.

Muri iri tsinda ry’abantu batanu, niwe wenyine ugaragara nk’ukuze ugereranyije n’abandi bane bari kumwe.

Bose binjiye mu cyumba cy’iburanisha bamwenyura, bafite amatsiko yo kuganira n’abo mu miryango yabo yari yaje gukurikirana urubanza.

Gusa ntabwo bagize amahirwe yo kugumana n’abo, kuko nyuma y’uko umucamanza amaze kubasomera ibyaha baregwa bigera ku munani, birimo icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwaba, ubugambanyi no gushishikaliza umutwe w’iterabwaba.Mu bindi barengwa harimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iterabwaba ku nyungu z’idini n’icyaha cy’ingengabitekerezo.

Batarahabwa ijambo ngo biregure kuri buri cyaha, umushinjacyaha yasabye urukiko ko urubanza rwakomereza mu muhezo, atanga impamvu ebyeri, zirimo ko urubanza rukomeje mu rubahame bishobora kubangamira umutekano kandi ko bishobora kwica iperereza.

Ikifuzo cyashyigikiwe n’ababuranyi 2 muri batanu, babwiye urukiko ko ntacyo bibatwaye urubanza ruramutse rukomereje mu muhezo, mu gihe abandi 3 ndetse n’abunganizi babo uko ari 4, bagaragaje ko basanga nta mpamvu yo kujyana urubanza mu muhezo. Bavuze ko ibyo bazi byose babisobanuriye urukiko, ndetse bakavuga ko basanga ahubwo urubanza rukwiye kubera ku karubanda, kugirango n’abandi baba bafite inyota yo kujya muri iyi mitwe babikuremo isomo.

Abaregwa kandi 3 basabye ko urubanza rwabo rutabere mu muhezo, kugirango abo mu muryango wabo babashe kumenya ukuri kwibibavugwaho.

Abavoka banavuze ko impamvu ubushinajcyaha butanga bushaka umuhezo wo gukomeza iperereza zitigeze zemezwa n’umushingamategeko nk’imwe mu mpamvu ituma urubanza rujyanwa mu muhezo.

Umucamanza yashyigikiye ibyasabwe n’umushinjacyaha, maze urukiko rufata umwanzuro ko urubanza rwakomereza mu muhezo rushingiye kubyo amategeko ategeganya, ndetse runashingiye no kubyo ababuranyi bamwe basabye. Urukiko rushimangira ko ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, urubanza rwakomereza mu muhezo.

Iki cyemezo cyakurikiwe no gusohora abari mu rukiko bose, usibye ababuranyi bagumyemo. Abo mu miryango y’abaregwa, nubwo basohowe mu cyumba cyaburanishirizwagamo, bahisemo kuguma mu bategereje uko birangiye.

Iri tsinda ry’abasiramu 5, rije rikurikira irindi ryabantu 23, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwabo, bo bamaze kuburana ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo, basigaje ko imanza zabo zatangizwa mu mizi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko aba bantu batanu bashya, nabo bazaburanishwa muri Dosiye imwe n’abafashwe ku ikubitiro, ubu bagiye ku mara amezi 8 bafunze.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:12 0:00

XS
SM
MD
LG