Uko wahagera

Kagame Asaba Isi Kwita ku Kibazo cy'Impunzi


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahamagariye ibihugu bikize kw’isi kuzirikana ikibazo cy’impunzi igihe cyose aho kugiha agaciro ari uko cyibasiye ibihugu bikize.

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku nama rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye I New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yahamagariye amahanga kwita ku mpunzi bazigaragariza urukundo n’impuhwe. Ikibazo cy’impunzi kiri ku isonga ry’ibiganirwaho muri iyo nama.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, asaba ko izo ntego zakwihutirwa gushyirwa mu bikorwa.

Yibukije ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo ikigo kizafasha umugabane wa Afurika kugera kuri izo ntego bita Sustainable Development Goals.

Perezida Kagame yanavuze ku nama iteganyijwe I Kigali mu kwezi gutaha ya 28 isanzwe y’ibihugu byemeje amasezerano ya Montreal ajyanye no guca imyuka cyangwa za gaze zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Yasabye ibihugu bizayitabira kwemeza ivugurura ry’ayo masezerano kugirango bazashobore kugera ku ntego yo kugabanya ubushuhe bw’umubumbe w’isi.

Mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika Minisitiri Vincent Biruta, ushinzwe ibidukikije, yavuze ko yizeye ko amahanga azemeza iryo vugurura.

Ibindi byaganiriweho hano I New York mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye harimo harimo ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe, ibibazo bijyanye n’ub

XS
SM
MD
LG