Uko wahagera

Obama Yasabye Ko Ikibazo cy'Impunzi Gihagurukirwa


Perezida Barack Obama ageza ijambo ku nteko rusange ya 71 y'Umuryango w'Abibumbye
Perezida Barack Obama ageza ijambo ku nteko rusange ya 71 y'Umuryango w'Abibumbye

Ikibazo cy’impunzi n’abimukira kiri mu biza ku isonga mu biganirwaho mu nama rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye iteraniye I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu ijambo rye ryanyuma nk’umukuru w’igihugu yagejeje kuri iyo nteko, Perezida Barack Obama yahamagariye ibihugu cyane cyane ibikize guhagurukira ikibazo cy’impunzi cyugarije isi muri iki gihe.

Perezida Obama yagize ati “Dukwiye gufungura imitima yacu tukagira icyo dukora gufasha impunzi kugira aho zita mu mu rugo.”

Ibi Obama abivuze mu gihe abatavuga rumwe nawe bari mu ishyaka ryabarepubulike bakomeje kunenga uburyo Amerika ikomeje kwakira impunzi cyane cyane izituruka mu bihugu bivugwamo iterabwoba nka Syria.

Nyuma yo kuvuga ijambo rye mu nteko rusange, biteganyijwe ko Perezida Obama ayobora inama y'abakuru b'ibihugu yiga ku kibazo cy'impunzi n'abimukira.

Mu byo Obama aribusabe abo bayobozi harimo kubakangurira gutanga inkunga y’amafranga yo gufasha ibikorwa by’ubutabazi no gutuza impunzi.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi igaragaza ko abantu barenga miliyoni 65 bakuwe mu byabo. Abarenga miliyoni 21 bakaba barahunze ibihugu byabo.

Zeid Ra’ad Zeid Al-Hussein, uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu yavuze ko iyo nama iziye igihe kuko amahanga akomeje kwirengagiza no kutita ku kibazo cy’impunzi.

Kugeza ubu amasosiyete akomeye agera kuri 50 akorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze kwiyemeza gutanga amafranga agera kuri miliyoni 650 z’amadolari yo gufasha impunzi mu bijyanye no kuzituza, amashuli no kuzifasha gushaka imirimo.

Ibindi bizaganirwaho muri iyi nama rusange ya 71, harimo ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe, ibibazo bijyanye n’ubuzima.

Kuri uyu wa kane nibwo biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w'Urwanda aribwo azageza ijambo ku nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

Ijambo ry'Uhagarariye umukuru w'igihugu cy'Uburundi rizavugwa kuwa gatandatu.

XS
SM
MD
LG