Uko wahagera

Sudani y'Epfo: Inyereza ry'Umutungo Riravuza Ubuhuha


Umukinyi wa sinema George Clooney
Umukinyi wa sinema George Clooney

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu washinzwe n’umukinnyi wa sinema w’umunyamerika George Clooney washize ahagaragara raporo igaragaza uko abayobozi muri Sudan y’Epfo bakomeje gukira babikesha intambara zitarangira muri icyo gihugu.

Ibyo George Clooney na mugenzi we bafatanyije John Prendergast babishize ahagaragara mu kiganiro bahaye abanyamakuru mu mujyi wa Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Iyo raporo igizwe n’amapaji 65, irashinja Perezida Salva Kiir, uwahoze amwungirije Riek Machar n’abasilikari bakuru kwiba akayabo k’amafranga yagenewe igihugu kuva aha amasezerano y’amahoro ashyiriweho umukono umwaka ushize wa 2015.

Iyo raporo igaragaza ko intambara z’urudaza muri Sudani y’Epfo ziba zigamije kwigarurira uturere dukungahaye k’umutungo kamere hagamijwe kuwusahura.

Iyo raporo yibaza uburyo Perezida Kiir ukwiye kuba ahembwa ibihumbi mirongo itandatu by’amadolari k’umwaka ashobora kuba atunze imiturirwa hirya no hino hanzi ya Sudani y’Epfo harimo n’inzu ikomeye cyane yubatse mu mujyi wa Nairobi mu gace ka Lavington. Iyo raporo ikomeza ivuga ko abana ba perezida Kiir biga mu mashuri ahenze muri Kenya aho bishyura ibijumbi icumi ku mwaka.

Riek Machar nawe ngo atunze amazu akomeye muri Kenya.

Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono umwaka ushyize yatumye Salva Kiir na Riek Machar batangaza ku mugaragaro ko biyunze, maze bashing leta y’ubumwe ihuriwemo n’impande zombi nyuma y’imirwano yari maze imyaka ibiri.

Icyakora ntihashyize igihe kinini Kiir wo mu bwoko bwa ba Dinka na Machar wo mu bwoko bwa ba bongera gushwana byaviriyemo Machar guhunga igihugu. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi riherutse gutangaza ko abaturage b’icyo gihugu barenga miliyoni enye bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

XS
SM
MD
LG