Uko wahagera

Hillary Cinton Yibasiwe n'Umusonga


Hillary Clinton, umukandida w’ishyaka ryabademokarate
Hillary Clinton, umukandida w’ishyaka ryabademokarate

Hillary Clinton, umukandida w’ishyaka ryabademokarate yasubitse ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri leta ya California nyuma yuko bigaragaye ko andwaye indwara y’umusonga.

Umuvugizi we niwe watangaje ko Hillary atagishoboye gukora urugendo rw’iminsi ibiri muri iyo leta, aho byari biteganyijwe ko yiyamamaza ndetse akanavuga ijambo rijyanye n’ubukungu.

Ibiro bishinzwe kwamamaza uwo mukandinda byavuze ko nyuma y’iminsi yari amaze afite inkorora, abaganga baje kumusuzuma maze basanga adwaye umusonga. Ibyo bikaba byaratumye abaganga bamugira inama yo kuruhuka no gufata imiti bita anti-biotics.

Uwo bahanganye wo mu ishyaka ryabarepubulike Donald Trump yatangaje ko yifurije Hillary Clinton gukira vuba. Trump, yahise aboneraho akanya ko gutangaza ko yiteguye gushyira ahagaragara ibyavuye mu bizamini ku buzima bwe.

Hillary Clinton w’imyaka 68 na Donald Trump w’imyaka 70 bari mu bantu bake bamaze kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bakuze kurusha abandi.

XS
SM
MD
LG