Uko wahagera

Rwanda/Ingagi: Kwita Izina


Kuri uyu wa gatanu taliki ya 2/9/2016, mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ku nshuro ya 12 habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye uyu muhango, asaba Abanyarwanda bose gukomeza kubungabunga inyamaswa zo muri pariki, kuko zinjiriza igihugu amafaranga atubutse.

Abashinzwe iby'ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB bavuga ko mu 2015 u Rwanda rwinjije miliyoni rwinjije miliyoni 318 z’amadolari y’Amerika. Aya mafaranga avuye mu bukerarugendo akurwamo atanu ku ijana agahabwa abaturage baturiye za pariki kugirango babashe kwiteza imbere.

Mu myaka itanu ishize, abakerarugendo basura u Rwanda bikubye inshuro zirenga ebyiri. Mu mwaka wa 2010, abasuye u Rwanda barengaga ibihumbi 600 mu gihe umwaka ushize wa 2015, abakerarugendo basuye u Rwanda basaga 1.300.000.

U Rwanda rufite pariki enye: Pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe, iy’Akagera, n’iya Gishwati-Mukura yagiyeho uyu mwaka.

XS
SM
MD
LG