Uko wahagera

Abashinzwe Umutekano Muri Somaliya Barasaba Impinduka


Impuguke mu by’umutekano muri Somalia, zirasaba impinduka mu by’umutekano, kugirango icyo gihugu gishobore kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, nyuma y’ibitero bikomeye bitatu byabaye mu cyumweru gishize.

Uwahoze ari umuyobozi wa servise y’ubutasi i Puntland, Abdi Hassan Hussein, mu kiganiro na servise y’igisomali y’Ijwi ry’Amerika yagize ati "dukeneye gukorera hamwe, kuva ku rwego rw’intara, kugirango dufatanye n’abashinzwe umutekano na polise, abakora amaperereza, polisi na guverinema byo mu karere, bityo tuzabigeze mu ntara yose no ku rwego rw’igihugu."

Ibitero biheruka, birimo, iby’abiyahuzi bateze igisasu i Mogadishu n’i Galkayo. Hari kandi na bombe yatezwe mu modoka i Baardheere. Muri ibyo bitero, abantu 36 bose hamwe bahasize ubuzima, abandi barenga 100 barakomeretse.

Igisasu cyaturikiye i Galkayo, bigereranywa ko cyapimaga kilogarama 150. I Mogadishu, haturikirijwe bombe yapimaga kilogarama 260. Nyamara, ngo hatangiriwe kuri kilogarama zitarenga, icumi nk’uko Hussein yabibwiye ijwi ry’Amerika.

XS
SM
MD
LG