Uko wahagera

Somaliya: Abahitanwe n’Ibitero Bashitse kuri 27


Muri Somalia, umubare w’abantu bahitanywe na bombe zo ku cyumweru zaturikiye mu modoka mu gihugu hagati, umaze kugera kuri 27. Abandi bagera kuri 90 barakomeretse nk’uko bivugwa n’abaganga.

Umuyobozi w’ibitaro by’i Galkayo, Dogiteri Abdulkadir Mohamud Jama, avuga ko abo bakomeretse bikomeye. Avuga ko hari abahumye, abandi bavunitse amagufa, bandi bakomeretse bikomeye mu nda.

Docteur Jama yavuze ko abo bantu bakomeretse ku buryo batigeze babona, ngo hari abafite ibyuma mu mubiri biruhije gukuramo.

Jama yavuze ko ibitaro bye byabonye inkunga y’abanyeshuri b’abakorera bushake, bo muri kaminuza y’ubuvuzi iri hafi aho. Abo banyeshuri ngo bafashije kwita ku bakomeretsa bari bakeneye serivise zihutirwa.

Yavuze ko abadogiteri bakoze amasaha arenga ayo bagombaga gukora, ariko ko inkunga nini yaturutse kuri abo banyeshuri, bamwe ngo bagumye ku bitaro ijoro ryose.

Umutwe wa al shabab wigambye ko ariwo wateye bombe, zahitanye abantu benshi igihe kimwe, mu ntara yitandukanyije ya Puntand yasaga n’irimo umutekano.

XS
SM
MD
LG