Uko wahagera

Rwanda: Aturage b'i Mazane na Sharita Basaba Kwigishwa Gusoma no Kwandika


Abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita mu karere ka Bugesera benshi muri bo batagize amahirwe yo kwiga ndetse n'abacikishirije amashuli muri ibi bihe batangiye kubimurira mu mudugudu w'icyitegererezo baravuga ko bafite imbogamizi ikomeye yo kutamenya kwandika no gusoma.

Abo baturage barasaba ubutegetsi ko bwabashyiriraho amasomeo yihariye nk'abantu basigaye inyuma mw'iterambere kubera ibirwa bari batuyemo.

Baravuga ko igihe baramuka batabonye amasomo byazabagora mu bihe bizaza.

Icyakora hari bamwe bigaragara ko bizagorana kubera bageze mu zabukuru batangiye guhuma amaso.

Kuva ibi birwa byabaho haracyagaragara umubare muto cyane w'abarangije amashuli yisumbuye. Nko ku kirwa cya Mazane ubwacyo harabarurwa abantu babiri gusa barangije amashuli yisumbuye.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Rweru ababa baturage babarizwamo buvuga ko buri gutegura uko abo baturage na bo babona uburezi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:41 0:00

XS
SM
MD
LG