Uko wahagera

Somalia:Abantu 12 Bahitanywe n’Ibisasu i Puntland


Abatuye mu mujyi wa Galkayo muri Somaliya rwagati bavuga ko ibisasu byaturitse kuri uyu munsi w’icyumweru taliki 21 ukwezi kwa 8 umwaka wa 2016 byari byibasiye inyubako za guverinema. Harimo ibiro bya Meya n’iby’abandi bayobozi mu ntara ifite ubwigenge bucagase ya Puntland.

Iyo nyubako iherereye mu gace karimo isoko rihoramo urujya n’uruza rw’abantu. Amakuru aturuka mu karere avuga ko abantu 12 bishwe abandi mirongo bakomeretse. Bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka.

Umutwe wa al-Shabab wigambye ko ariwo wagabye icyo gitero.

Amakuru dukesha umunyamakuru wo mu karere n’uko igisasu cya mbere cyaturitse ubwo umwiyahuzi yagonze iyo nyubako.

Ubwo abaje gutabara bari bahageze haturikijwe igisasu cya kabiri hafi yaho icya mbere cyaturikiye.

Ingabo zishinzwe umutekano zafunze ahabereye ibyo bitero.

Amakuru aturuka yo yemeza ko imodoka za gisilikare zaherekeje abaminisitiri bo mu ntara ya Puntland zavuye kuri iyo nyubako ya guverinema igisasu cya mbere kikimara guturika, ariko ntakizwi niba aribo bari bibasiwe n’icyo gitero.

Abajyanama b’uwo mujyi nabo bateganyaga guteranira mu biro, cyakora hari amakuru avuga ko iyo nama yari yimuriwe ahandi mbere y’uko igisasu giturika.

XS
SM
MD
LG