Uko wahagera

Bolt Yegukanye Zahabu muri Metero 200


Mu mikino Olempike ibera mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Bresil, igihangange Usain Bolt wo muri Jamaica, yongeye gutwara umudari wa zahabu mu kwiruka metero 200. Yahise atangaza ko atazongera kujya mu marushanwa ya Olympic yo muri iki cyiciro cyo kwiruka metero 200.

Uyu mudari ni uwa gatatu wa zahabu Usain Bolt yegukanye i Rio, nyuma yo gutsinda kwiruka metero ijana na metero 400 ahererekanya agati na bagenzi be batatu. Mu kwiruka metero 400 bahererekanya agati mu majonjora ya nyuma mu rwego rrw’abagore, umwe mu bakinnyikazi ba Bresil yateze mugenzi we umwe w’Umunyamerikakazi atabishaka yataye umurongo we bituma abanyamerikakazi natakaza agati kabo.

Barajuriye noneho babemerera gusubiramo. Abany’Amerikakazi basubiye kwiruka ariko ari bonyine gusa nta yindi kipe ihari, nyamara birutse mu gihe gikwiye bihagije kibaha kuzakina umukino wa nyuma wo guhiganirwa imidali.

Mu kwiruka metero 800, mu mukino wa nyuma wo guhiganirwa imidali ejo kuwa gatandatu, Umurundikazi Francine Niyonsaba azahiganwa cyane cyane na Caster Semenya wo muri Afurika y'epfo, Umunyankenyakazi Margaret Wambui, n’Umunyamerikakazi Kate Grace.

Aba bane ni bo bitezwemo uzatwara umudali wa zahabu. Abandi bane bazaba bari kumwe bakomoka muri Polonye, muri Kanada, mu Bwongereza no muri Belarusi. Kugeza ubu, Leta zunze ubumwe z’Amerika ni yo iza ku isonga mu midali ya zahabu. Imaze kwegukana 35. Ikurikiwe n’Ubwongereza bufite imidali ya zahabu 22. Ubushinwa ni ubwa gatatu n’imidali ya zahabu 20.

Muri rusange, Amerika ni yo kandi iza ku isonga mu midali yose, ni ukuvuga imidali ya zahabu, imidali y’umuringa n’imidali ya bronze yose ikomatanije. Amerika ifite imidali ijana. Ubushinwa bufite 59. Ubwongereza: 56.

XS
SM
MD
LG