Uko wahagera

Imena ya YALI Akangurira Abandi Kwihangira Imirimo


Yali 2015 Ange Imanishimwe

Abanyarwanda bahawe amahugurwa ya YALI (Young African Leaders Initiative) muri gahunda ya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Barrack Obama batangiye kugaragaza umusaruro wayo.

Bwana Ange Imanishimwe umuyobozi wa Sosiyete y'ubukerarugendo Biocop Rwanda we na bagenzi be bavanye muri Amerika mu mwaka ushize batangije amahugurwa ku rubyiruko 50 ruturuka hirya no hino mu gihugu. Urwo rubyiruko ahanin mu gihe cy'icyumweru bigaga uburyo bwo kwihangira imirimo.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry'Amerika, Ange Imanishimwe yavuze ko bafite byibura guhugura abagera kuri 500 mu gihe cy'umwaka. Ni mu gihe urubyiruko rw'u Rwanda rwugarijwe n'ikibazo cy'ubushomeri aho 9% barangije amashuli yisumbuye nta kazi bafite naho 13% bo barangije kaminuza n'amashuli makuru.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yaganiriye na Ange Imanishimwe abanza kumubaza impamvu y'ayo mahugurwa ku rubyiruko

please wait

No media source currently available

0:00 0:29:55 0:00

XS
SM
MD
LG